Amuga inzira yo gukoresha ikinyarwanda kinoze wandika uvuga
AMUGA INZIRA YO GUKORESHA IKINYARWANDA KINOZE WANDIKA UVUGA AMUGA NI IKI Amuga terminology technical terms ni amagambo akoreshwa mu ngeri y'ubumenyi cyangwa y'umwuga runaka RALC Ni amagambo ashobora gucurwa gutirwa mu zindi ndimi ariko akenshi ni amagambo asanzwe yongererwa inyito maze agakoreshwa mu bumenyi runaka ??Amuga ? ni ijambo ubwaryo ryahanzwe hahujwe amagambo abiri ??amagambo y ? umwuga ? mu buke ushobora kuvuga ??iryuga ? Amuga ni ibanze mu guteza imbere ururimi rw ? Ikinyarwanda ruba buri gihe rugomba kunguka amagambo ajyanye n ? iterambere u Rwanda rugenda rugeraho mu nzego zinyuranye nk ? Ikoranabuhanga Ubuzima Ubutabera Imyadagaduro n ? izindi nzego Muri rusange amuga akaba ari ingenzi ku Banyarwanda ??kuko ni bwo buryo buhendutse bwo kugeza ubumenyi mu bantu haba ari ubujyanye n'ubuhanga ikoranabuhanga ubumenyi ngiro imibereho myiza n'umuco ? RALC Iyigamuga ni ishami ry ? iyigandimi rishinzwe kugena amuga y ? ururimi ahangwa n'abanyamwuga mu rurimi rwabo kavukire bashobora kwitabaza abahanga mu ngeri z ? ubumenyi bunyuranye kugira ngo batanyuranya n ? inshoza concepts amuga aganishaho Kubera iterambere rihanitse riboneka mu bihugu bikize hari amuga menshi Abanyarwanda tugomba kumenya mu Kinyarwanda kugira ngo ubumenyi bwihishe inyuma yayo tubumenye Aha ni ho abahanga mu ndimi bitabazwa kuko bagomba gushaka amuga y'ikinyarwanda avuga kimwe n'ayo mu cyongereza cyangwa mu gifaransa Kugira ngo umuntu adahusha mu ihinduramuga agomba kubanza akagenzura neza ingeri iryuga rigiye guhindurwa ribarizwamo Mu Kinyarwanda du ?te amuga menshi amwe yahimbwe n'abasokuruza bacu andi yagiye atugeraho uko iterambere ryagiye ryiyongera mu gihugu cyacu CHashize imyaka irenga mirongo itatu inzego zinyuranye zaragaragaje ko amuga akenewe ndetse zimwe zagiye zegeranya asanzwe ndetse zihanga n'andi zari zikeneye Ubundi buri rwego rw'umurimo rugomba guha agaciro akazi ko guhindura mu Kinyarwanda amuga yo mu zindi ndimi kugira ngo rushobore kuvuga no guha ubutumwa bwuzuye abaturage RALC AMUGA AHANGWA ATE Aha ntitugamije gutanga isomo ryose ry ? Iyigamuga Ihangamuga ariko ni ngombwa kumenya uburyo wamenya amuga ariho akoreshwa mu rurimi runaka ndetse n ? akenewe guhangwa Icyo ukora cya mbere ni ugusoma inyandiko zinyuranye ku bumenyi runaka ushakira amuga Urugero Ikoranabuhanga Ubutabire Ubugenge ? mu rurimi ru ?te amuga yuzuye kuri ubwo bumenyi Icyongereza Igifaransa ? maze ukareba niba ushobora gukoresha amagambo y ? Ikinyarwanda mu kuvuga ibirebana n ? ubwo bumenyi Birumvikana ko byagorana iyo amuga y ? ubwo bumenyi atarahangwa mu buryo bwa gihanga Ikindi gikorwa ni ugusoma inyandiko zanditswe mu Kinyarwanda zirebana n ? ubwo bumenyi haba mu binyamakuru amasomo yigishwa amateka n ? amategeko cyangwa inyandiko zahinduwe mu Kinyarwanda zikurwa mu zindi ndimi CMuri izi paji ebyiri twakuye mu nyandiko zatangajwe kuri murandasi abazihinduye mu bagerageje guhanga amuga yabo mu Kinyarwanda avuga ??Industrial design and model ? ??Geographical indication ? ??invention ? mu rwego rw ? ubumenyi mu by ? Umutungo bwite mu by ? ubwenge ndetse na ??Network facilities ? ??Interconnection ? na ??Terminal equipment ? mu rwego rw ? ubumenyi bw ? Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n ? Itumanaho CInyandiko zitandukanye ushobora gukoresha mu gusesengura kwiga no guhanga amuga ushobora kuzisanga mu masomero mu bigo runaka cyangwa kuri murandasi
Documents similaires
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/LrAVAxg8PFcFgvhO2RisyBLXFhokzzaBqs5K2euqzhF5xaqdGdPa2ghvofEdOsRGcqt6Irrt8Xs7ZCUWmbfbaxbg.png)
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/11705150851774kwysn4stlxilxnm17tz1rfzjeyp5npisgtz7uyobn4wf9plbefbenlxm0r0ndxhckqkxonwparxptdisp7hpa94fsxvmmvjgo.png)
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/11705222223c6jqvhppar4b7ommvdcrptligfxxkyfbefpi9mgxdpdrcirqioimxbajpmxppxsibjhd0q5volvgrniyk8l0lrcbw7pxaaglnlmz.png)
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/117052462755zqdpnpptsuq2hdrws3jb95juznpvhm5u7y8gkjosl4lqldzcapb7dfnwetiwj2agyjwsmrvi2hgxaqynfk5gmg3r9r2z5f8x56b.png)
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/11705174166zkh5py6hkzlsmt9aganryt08knqzttlud8uwlgqa6zftaoqghcgag70dstlsnzfots3tmmvn1yapaxpffzjbnzgerf4xuw54gjwu.png)
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/yqfwX2uCw3T8Qj0Cq3lWp7inKB3OWLd4ZIkapL5Q0dhyIb4xD2lcPmWVQrPi4I6j756ORhpdq9kP4Li5UwKiEFCv.png)
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/11705179362myi3uuicagch6sejd5oxxwaaylev4z6t6u2zdufhwufmcu8c3ah5pqxjtmubukyjjxtps6dbgkedqkibf56vpzvavcswiirzinsk.png)
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/11705219153vg95gjbvhry7dm456svpuikh7msrug0nbytdscqvwu5lcktldltuebuk8yteemosivoxhttbxi3xgwfkag4tgk8x4yiziisnnieo.png)
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/eBFEWXPjPsghW8eUoCrnfNfBo1Mci9pr0PXrsw1ZNVIwr5FDUUSd6s6JeTeOLjENx8DBlRhHRn7SXKDf8oQVAJNs.png)
![](https://b3c3.c12.e2-4.dev/disserty/uploads/preview/GHl9ERFgSHIdpftBkyFjPmN5F8F69bwwDG9tPxOYkSo7SXugAVoshXvUPZbP6Yt2acebuVQLS7mIYVXpMoV05D2D.png)
-
32
-
0
-
0
Licence et utilisation
Gratuit pour un usage personnel Aucune attribution requise- Détails
- Publié le Oct 22, 2021
- Catégorie Science & technolo...
- Langue French
- Taille du fichier 63kB